Rubavu: Amaze imyaka irenga 2 mu bitaro Akarere kemeye kumuvuza ariko amaso yaheze mu kirere.
Ngendahayo Theophile wari utuye mu Mudugudu wa Murisanga, Akagari ka Kivumu mu Murenge wa Gisenyi avuga ko amaze imyaka irenga 2 aba mu bitaro kubera kubura ubuvuzi nyuma y’uko ahohotewe n’abagizi ba nabi bakamuvuna igufa ry’aho akaguru gatereye bituma adashora guhagarara kugeza ubwo iri gufwa ryaba rimaze gusimbuzwa.

Uyu mugabo uvuga ko abayeho kubw’abagiraneza gusa doreko ngo nta muryango agira agaragaza ko yageze mu Bitaro bya Gisenyi ku wa 19/01/2022 nyuma yo guhabwa ubufasha bw’ibanze akoherezwa mu Bitaro by’Umwami Faisal ariko ntabashe guhita uvurwa kubera ubushobozi buke byanatumye agaruka mu Bitaro bya Gisenyi mu gihe ategereje ubufasha bwo kwivuza ariko akaba ntabwo arabona kugeza ubu.
Yagize ati: ‘’Nahuye n’abagizi ba nabi barankubita, kano kaboko niko babanje gukubita kuko ariko kari gafite telephone bankubita hasi kano kagufa karavunika(Igufa ryo mu rukenyerero) nyuma yo koherezwa mu Bitaro by’umwami Faisal nasabwe kubanza kwandikira RSSB kugira ngo inyemerere ko izamfasha imbwira ko ikiri kwiyubaka nuko ngaruka hano mu Bitaro bya Gisenyi.’’
Yongeraho ko nyuma yo kubura ubufasha muri Mituel yasuwe n’Inama Njyanama y’Akarere ka Rubavu ikamwizeza ko Akarere kazamufasha kwivuza ariko kugeza ubu akaba ataravurwa agasaba gufashwa kwivuza kugira ngo nawe abashe gusubira mu bikorwa byo kwiteza imbere ndetse no gufatanya n’abandi kubaka Igihugu.

CSP Dr Tuganeyezu Oreste,Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Gisenyi avuga ko muri rusange ku barwayi baba bamaze igihe kirekire mu Bitaro inshingano z’Ibitaro ku barwayi nk’aba z’ibanze ari ukubavura ndetse no gukomeza kubafasha mu mibereho ya buri munsi kuko hari ababa badafite imiryango ndetse n’abo igera igihe ikarambirwa akongeraho ko mu kubafasha banakorana n’inzego zirimo Akarere ndetse n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize RSSB mu gushaka ibisubizo birambye.
Ati: ‘’Yagize ikibazo gikomeye cyo kuvunika mu igufa akeneye ubufasha burenze bwo kwivuza kuko we yavurwa agakira, yagize ubushobozi buke. Aho bigeze uyu munsi ntabwo mpamya ko igisubizo kizava mu miryango yabo, kuko nyuma y’icyo gihe kingana gutyo abenshi ntibanasurwa abandi bakubwira ko badafite n’imiryango igisubizo kizava mu bufatanye n’inzego, akaba ariyo mpamvu mvuga ko icyizere gihari kuko iki kibazo turagikoranaho n’Akarere ka Rubavu ndetse n’abandi bafatanyabikorwa cyane cyane RSSB.’’
Ashimira abafatanyabikorwa batandukanye b’Ibitaro bya Gisenyi barimo abagenera aba barwayi baba bamaze igihe kirekire kwa muganga ibiribwa, ibikoresho by’isuku ndetse hakaba n’ababishurira imiti baba barahawe mu bihe bitandukanye.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza Ishimwe Pacifique yabwiye Kivu24 ko ibibazo by’uyu murwayi byose bizwi kandi birimo gukorwaho nkuko bisanzwe muri gahunda yo kwita kubatishoboye ku bufatanye n’Ibitaro bya Gisenyi.
Ati: ‘’ Uyu ugomba kujya kuvurirwa ahandi Ibitaro birimo gukorana n’aho bashobora kumwakira hanyuma Akarere kakiyemeza ubwishingizi bw’ikiguzi cya serivisi azahabwa.’’
Yongeraho ko abandi barwayi bari ku mwuka bakomeje gukurikiranwa kuko bafite MUSA (Ubwisungane mu kwivuza) Akarere mu kubafasha kwivuza kakaba kazishingira ibyo MUSA itishyura.’
Uretse uyu murwayi umaze Igihe kirenga imyaka 2 mu Bitaro bya Gisenyi ategereje guhabwa ubufasha kugira ngo igufa ryo mu rukenyerero yavunitse risimbuzwe hiyongeraho n’abandi barwayi babiri barimo umaze igihe kirenga imyaka 5 ndetse na mugenzi we urengeje imyaka 8 muri ibi bitaro bahuriye ku kibazo cy’umwuka kubera kwangirika kw’ibihaha byabo.
Kivu24.rw
