Rubavu: Igihembwe cy’ihinga 2024A gitangiye mu gihe abaturage bavuga ko inzara irikunuma
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Nyundo, umwe mu yibasiwe n’ibiza biheruka guterwa n’imvura nyinshi bavuga ko ibi biza byabangirije imyaka myinshi byatumye bahura n’inzara ariko bakagaragaza ko muri iki gihembwe 2024A gitangiye biteze umusaruro kuko bahingiye igihe.

Aba baturage bagaragaza ko n’ubwo bashonje kubera ibiza byabangirije imyaka myinshi mu gihembwe gishize bafite icyizere cyo kuzagira umusaruro ushimishije muri iki gihembwe gitangiye bashingiye ku kuba imbuto ndetse n’amafumbire byarabonekeye igihe bityo bakaba batarakerewe guhinga.
Twasabyimana Thacien yagize ati: ‘’Ingaruka twagize mu gihembwe cyashize twahuye n’ibiza ariko iki gihembwe twiteguye gukoresha amafumbire y’imborera n’imvaruganda tukagira umusaruro ushimishije. Hari igihe amafumbire aza akerewe ariko ubu ngubu yaziye igihe noneho.’’
Yongeraho ko n’ubwo amafumbire atandukanye bari kuyabona hakiri ikibazo cya NPK itarimo kuboneka neza agasaba ko nayo bayegerezwa ikabafasha kwita ku bihingwa ku buryo bizatanga umusaruro ushimishije.

Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Rubavu Nzabonimpa Deogratias avuga ko n’ubwo abaturage bahuye n’ibiza by’imvura nyinshi mu gihembwe gishize muri iki gihembwe gitangiye hitezwe kongera umusaruro akagaraza ko mu guhangana n’izanuka ry’ibiciro harimo no kongera umusaruro.
Ati: ‘’Ni ibyo bikorwa byo guhinga, tugahingira ku gihe,tukita ku myaka yahinzwe kandi tugakoresha inyongeramusaruro n’imbuto zatoranijwe kugira ngo tubashe kugira amahirwe yo kongera umusaruro bityo bizafashe kugabanya igiciro ku isoko mu gihe cy’isarura.’’
Yasabye abaturage gukora, bakabyaza umusaruro umutungo kamere w’ubutaka, bagatangirira rimwe, bagasoreza rimwe kugira ngo bagendane n’igihe cy’ubuhinzi uko cyateganyijwe, bakoresha imbuto yatoranyijwe ndetse no gukoresha amafumbire ku bipimo bikwiye.

Ihembwe cy’ihinga 2024A ku rwego rw’Akarere ka Rubavu cyatangirijwe mu Murenge wa Nyundo mu Kagari ka Mukondo, ahatewe imbuto y’ibigori kuri site ya Tanda ihujeho ubutaka ku buso bungana na Ha19 bwakozweho amaterasi ndinganire muri gahunda yo kubungabunga icyogogo cy’umugezi wa Sebeya.
Ndungutse Abdoulkarim, Kivu24.rw
