Rubavu:Smartphone igisubizo kubaturage mu kwisabira serivisi z’ikoranabuhanga

Spread the love

Abaturage bo mu Karere ka Rubavu bishimiye guhabwa telephone zifite nkunganire ya Leta wego rwo kubafasha kujya bisabira serivisi zitandukanye ziboneka ku rubuga rw’Irembo hifashishijwe ikoranabuhanga.

Ibi babitangaje kuri uyu wagatanu tariki 15 Ukuboza 2023 bahawe n’ikigo cy’itumanaho cya Airtel Rwanda Telefoni nziza kandi zigezweho mu rwego rwo kubafasha kwiteza imbere mu bijyanye n’ikoranabuhanga.

Benimana Dieudonne utuye mu Murenge wa Nyakiliba avuga ko iyi telephone yaje kuyifata kuko iyo yari ifite itakoreshaga ikoranabuhanga rya internet akaba yishimiye ko igiye kujya imufasha kumenya amakuru yo hirya no hino ndetse nk’umucuruzi ikazajya imufasha kujya yiyishyurira imisoro.

Ati: ‘’Iyi telephone nari nyikeneye kubera ko iyo nari mfite itakoresha internet, izamfasha gukurura amakuru menye ibibera hirya no hino ku isi mu buryo bunyoroheye ndayishimiye cyane. Nk’umucuruzi kandi najyaga gusora nkirirwa ntonze umurongo ku Irembo ariko iyi izajya imfasha kubyikorera’’

Ashimira Ubuyobozi bw’Igihugu bumufashije gutunga iyi telephone ku giciro gito agasaba n’abandi kwihutira kuzifata iyi gahunda itararangira kugira ngo nabo bajyane n’abandi mu iterambere Igihugu kibifuriza.

Ibi kandi binemezwa na Nirere Constantine wo mu Murenge wa Gisenyi wavuze ko nyuma yo gufata iyi Telefoni nawe yinjiye mu Isi y’ikoranabuhanga Akaba agiye kujya akurikira amakuru ndetse agasabana na bagenzi be ku buryo bwemewe.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Mulindwa Prosper avuga ko aya ari amahirwe ku muturage ndetse bikaba bigeye no kugira uruhare mu kwihutisha iterambere ry’Akarere muri rusange kuko abaturage bagiye kujya bazibyaza umusaruro mu kwisabira serivisi ku ikoranabuhanga muri gahunda ya ‘’Byikorere’’.

Ati: ‘’Ni umugisha ukomeye cyane kuko abaturage bacu bagiye kujya bisabira Serivisi za leta z’ikoranabuhanga ku Irembo mu kwishyura imisoro no gusaba ibindi byangombwa bya Leta muri gahunda ya ‘’Byikorere’’ aho bizanagabanya umwanya n’igihe batakazaga bajya gushaka izo serivisi.’’

Umuyobozi wa Airtel Rwanda, Emmanuel Hammez yemeza ko izi telephone bazanye zihendutse kandi zifite imbaraga ku buryo uyitunze akoresha internet yihuta vuba cyane.

Ati” Telefoni twabazaniye ifite agaciro ka 20,000 Frw aho uyikoresha yishyura 1000 Frw ku kwezi maze agakoresha internet ingana na 30GB, sms agahabwa 1GB ku munsi hamwe na amafaranga yo guhamagara imirongo yose ndetse na SMS utamara.’’

Uyu Muyobozi kandi yashimiye abafatanyabikorwa ba Airtel Rwanda bakoze ibishoboka byose byatumye igera kuri izi serivisi za 4G LTE ndetse na Leta y’u Rwanda yorohereza ishoramari na guhunda zayo zijyanye no gutanga serivisi nziza.

Muri iyi gahunda ya Connect Rwanda 2.0, Airtel Rwanda izakomeza gutanga izi Telefone ku giciro gito aho ku bihumbi 20 by’amafaranga y’u Rwanda ku bufatanye na Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Itumanaho n’Isakazabumenyi (RISA) ndetse na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC).

Ndungutse Abdoulkarim, kivu24.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *