Abarenga 30 bapfiriye mu kigo cy’abasaza n’abakecuru mu myuzure yibasiye Beijing
Abaturage 31 bapfiriye mu kigo cyakira abasheshe akanguhe giherereye ku nkengero za Beijing, nyuma y’uko ahabereye imyuzure ikaze, nk’uko byemejwe n’abayobozi baho.Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza amatsinda y’abatabazi barimo bagerageza kwinjira mu mazi yabarengaga igituza kugira ngo barokore abari bafashwe n’imyuzure mu gace ka Miyun.

Abenshi mu bapfuye bivugwa ko batashoboraga kwiyegereza.Abayobozi bo muri ako gace bemeye ko habayeho “ibyuho mu igenamigambi ry’ibyihutirwa”, bavuga ko icyo kibazo cyabaye isomo ribabaje ndetse “cyabakanguriye”.Imyuzure yo muri Beijing imaze guhitana abantu 44 muri rusange, muri iki gihe cy’impeshyi kirangwa n’ibihe bidasanzwe by’ikirere mu Bushinwa.
Mbere yaho, ubushyuhe bukabije bwari bwaribasiye intara z’iburasirazuba, mu gihe ibindi byiza by’imyuzure byibasiye uburengerazuba bw’igihugu.Abasaza bagera kuri 77 bari mu kigo igihe imyuzure yabageragahoNk’uko itangazamakuru ry’Abashinwa ribivuga, ubwo imyuzure yageraga kuri icyo kigo, abasaza bagera kuri 77 ni bo bari bacumbitsemo, aho hafi 40 muri bo bafashwe n’amazi yari amaze kugera ku burebure bwa metero ebyiri.
Icyo kigo giherereye mu murwa wa Taishitun gifasha cyane cyane abasheshe akanguhe bafite ubumuga bukabije, abatishoboye ndetse n’abahabwa inkunga y’ibiribwa n’indi mbarankuru y’imibereho.Umuyobozi w’Ubushinwa yagize ati:“Icyo gice cy’iyo midugudu cyari kimaze igihe kirekire gifatwa nk’icyizewe bityo nticyajyaga gishyirwa mu rwego rwo kwimurwa igihe habaye ibyago. Ibi byerekanye ko dufite ibyuho mu igenamigambi ry’ibiza. Twari tudafite ubumenyi buhagije ku ngaruka z’ikirere gikabije.
Iki gikorwa ni isomo rikomeye.”Hebei na Chengde na ho byibasiweMu ntara ya Hebei hafi yaho, abantu 16 bapfuye bazize imvura nyinshi yaguye. Mu mujyi wa Chengde, abandi umunani bishwe n’iyo mvura, abandi 18 baburirwa irengero.Beijing isanzwe ifite amateka maremare y’ibiza by’imyuzure, cyane cyane mu mezi y’impeshyi.
Imwe mu myuzure ya kera itazibagirana yabaye muri Nyakanga 2012, ubwo imvura yageraga kuri milimetero 190 mu munsi umwe, ihitana abantu 79.Imyuzure iri gusenya igice kinini cy’UbushinwaUretse Beijing, ibindi bice byinshi by’Ubushinwa nabyo byahuye n’akaga.
Muri uku kwezi kwa Nyakanga, abantu babiri bapfiriye i Shandong naho abandi 10 baburirwa irengero ubwo umuyaga mwinshi wa Typhoon Wipha wahitaga.Iminsi mike mbere yaho, abandi bantu batatu bapfiriye mu igitaka cyamanutse mu mujyi wa Ya’an, mu majyepfo y’uburengerazuba bw’Ubushinwa.
Ibihe bikabije by’ikirere, nk’uko abahanga mu mihindagurikire y’ibihe babivuga, bikomeje guhungabanya imibereho y’abaturage b’Abashinwa ndetse n’ubukungu bw’igihugu – cyane cyane urwego rw’ubuhinzi rufite agaciro k’amadolari arenga tiriyari.
Minisiteri ishinzwe imicungire y’ibiza yavuze ko mu mezi atandatu ya mbere y’uyu mwaka, ibiza byateje igihombo kigera kuri miliyari 54.11 z’ama-yuani (ni hafi miliyari 7.5 z’amadolari y’Amerika), aho imyuzure yonyine yagize uruhare rungana na 90% by’ayo mafaranga.
Kivu24.rw
